Uwimicomyiza lyrics by Micomyiza

• Written by Anonymous

Anonymous's Notes

Lyrics for Myiza's single "Uwimicomyiza" to be released on his first album titled "Karemano". They are in Kinyarwanda language, spoken in Rwanda and its neighboring countries of East Africa.

Prince Prooo, Myiza yaaaje! Umva rero mama we!
 
Mbonye umukunzi unkunda uw’imico myiza umudacogora
Nzamukunda muteteshe mutuze ahatuje habereye umwiza nka we
Sinigeze ngerageza kureshya abandi nategereje uwanzaga mu nzozi
Narenzaga ingohe abanyiyereka bakanshinja kutamenya igikwiye
Ndamukunda ahah
Njye ndamukunda yeeeh!
Njye ndamukunda niwe ubikwiye uw’imico myiza waziye igihe,
Ndamukuuunda.
 
Niwe mutuzo nabuze i Huye ndaranganya amaso sinamubona
Ngeze i Gasabo mubona arenga atashye iyo rirasira
Niwe nashakaga ubwo twahuraga ntarwiyambitse, yooo!
Kubima amatwi si agasuzuguro n’iwacu kirazira
Nahagurutse agatima karehareha nshakisha ikirari cye
Nagaruye ubwenge ankomanze ku rutugu ati nyamuneka ntunyureho.
Ndamukunda
Njye ndamukunda yeeeh!
Njye ndamukunda niwe ubikwiye uw’imico myiza waziye igihe,
Ndamukuuunda.
 
Chorus: Niwe nkunda niwe nkunda niwe nkuuuunda
Uwimicomyiza idacogora ku muco umwali mwiza umuziranenge eheh
Niwe nkuuunda mumunkundire eeeh.
 
Iyeheee! (Iyeheee!)
Ndahindukira, (Ndahindukira) /3
Ubwo angwa mu nda ndahembuka ibinezaneza biranyuzura
Dushinjagira tugana iwacu dusanga babimenye kare
Ibyivugo impundu n’amashyi urwunge bati Myiza yamuzanye
Imishayayo n’imihamirizo kwifata byananiye mama
Mpanika mu cyivugo cy’urumenesha uw’imico myiza aranyikiriza arashayaya karahava
Iyeheee! (Iyeheee!) Dushaayaya (Dushaayaya)
Iyeheee! (Iyeheee!) Twaserutse gitore (Twaserutse gitore).
Iyeheee! (Iyeheee!)
Ndamukunda, (ndamukunda)
Njye ndamukunda yeeh!
Njye ndamukunda niwe ubikwiye uw’imico myiza waziye igihe,
Ndamukuuunda.
 
"""End"""

Feedback & Comments

Attached media not accessible.

The owner took it down or changed the settings to private.

--:--

About the Artist

View the Blueprint (C)


Cookin' something up, just wait a sec...